Ruhango: impanuka ya moto yahitanye umuntu umwe undi arakomereka bikabije

Uwitwa Monique wari usanzwe abana n’ubumuga bwo mu mutwe yagongewe na moto ahitwa Nyabisindu mu kagari ka Mahembe mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango tariki 16/06/2012 saa kumi n’igice z’umugoroba ahita yitaba Imana.

Iyi moto yari ifite purake ya RB 739 E, itwawe na Sylla Shaban w’imyaka 32 nawe wahise akomeraka cyane.

Monique na Shaban wayikomerekeyemo, bose bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kabgayi. Ababonye iyi mpanuka iba bemezaga ko iyi moto yari ifite umuvuduka mwinshi cyane.

Abaturage batuye hafi y’aho iyi mpanuka yabereye, bavuga ko Monique batazi aho abarizwa kubera uburwayi bwo mu mutwe yari afite.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

o pole uwo murwayi wo mumutwe avuka inyanza kugatsinsino umurenge wabusasamana akarere ka nyanza.
afite musazawe witwa bosco.

imana imwakire mubayo

kalisa eddy yanditse ku itariki ya: 18-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka