Ruhango: Imodoka yarenze umuhanda igwa igaramye hakomereka babiri gusa
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ifite purake RAC 650 L, yakoze impanuka irenga umuhanda igwa igaramye gusa ku bw’amahirwe nta muntu wahaguye kuko hakomeretsemo abantu 2 mu bantu 17 bari bayirimo.
Iyi modoka ya International Express yari ivuye ahitwa ku Buhanda mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango mu gitondo cya tariki 25/02/2014, yageze ahitwa kuri 40 mu mujyi wa Ruhango, umushoferi wayo Dushimimana Edouard ashaka guca ku yindi modoka yari muri imbere.

Mu gihe yari atangiye kuyicaho, imbere haturutse indi modoka iri mu bwoko bwa FUSO ifite purake RAC 690 J, abonye bigiye kugongana ahita ayirenza umuhanda igwa igaramye munsi y’umukingo.
Abakomeretse uko ari babiri bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabgayi, bikaba bivugwa ko iyi mpanuka yatewe no kunyura ku zindi modoka nabi.

Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|