Ruhango: Hakozwe umukwabo w’ibinyabiziga imodoka 15 zirafungwa 11 zifatirirwa ibyangombwa

Mu mukwabo wakozwe na Polisi mu karere ka Ruhango mu gitondo cya tariki 24/08/2013, hafashwe imodoka 15 zirafungwa n’izindi 11 zafatiriwe ibyangombwa ndetse hanafatwa moto imwe nayo irafunze.

Uyu mukwabo wo mu binyabiziga wakozwe mu rwego rwo kwirinda impanuka zikomeje kwiyongera muri aka gace nk’uko bitangazwa na polisi ikorera muri aka karere.

Zimwe mu modoka zifunzwe harimo izitwara amakara n’imbaho zitagira ibyangombwa byo kubitwara. Andi makosa yahaniwe izi modoka, harimo kuba zidafite ubwinshindizi, controle technique n’ibindi bitandukanye.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka