Ruhango: Hafashwe moto 27 zitujuje ibyangombwa

Mu mukwabo wa Polisi tariki ku wa 29 Mutarama 2016 mu Karere ka Ruhango, hafashwe moto 27 zitujuje ibyngombwa.

Byatumye hakorwa inama yahuje abamotari ndetse na Polisi hagamijwe gusobanurira abamotari amategeko agenga umuhanda, ndetse banabonereho kongera kubasaba kubaha ubuzima bw’abantu.

Zimwe muri moto zitujuje ibyangomba zafashwe.
Zimwe muri moto zitujuje ibyangomba zafashwe.

SP Richard Rubagumya, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, yavuze ko abamotari batagira ibyangombwa bateza ibibazo byinshi, birimo impanuka dore ko ngo baba bikanga buri kanya ko bagiye gufatwa.

Ikindi ngo n’uko bikurura akajagari, kwiba imisoro ya Leta, kwangiza ibinyabiziga byabo kubera gutendeka n’ibindi.

Ati “Aba bantu bakora batujuje ibyangombwa bakorana umutima uhagaze, bityo ugasanga buri kanya ari impanuka, kubera kwinga abagiye kumufata”.

Yasabye abamotari bujuje ibyangombwa kubera ijisho Polisi bakajya bagaragaza abakorera mu kajagari, kuko akenshi usanga babicira akazi.

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Ruhango, bo bavuga ko babangamirwa cyane n’abakora akazi kabo biyita abamotari, akenshi ngo ugasanga ari bo usanga babahesha isura mbi hanze, kuko bakora ntacyo bitayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ni agahomamunwa koko,umuntu arinda banki nta mbunda akararira cash zingana kuriya kweli?

Alias yanditse ku itariki ya: 2-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka