Ruhango: Gerenade ebyiri zatoraguwe mu rugo rw’umuturage

Mu rugo rwa Murekeyimana Sylvain utuye mu mudugudu wa Munini akagari ka Munini umurerenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango hatoraguwe intwaro ebyiri zo mu bwoko bwa Gerenade tariki 08/06/2012.

Murekeyimana avuga ko izi gerenade babyutse mu gitondo bagasanga zirambitse imbere y’umuryango batazi uwazihashyize, nyuma bigira inama yo guhamagara inzego z’umutekano.

Mu gihe cya saa mbiri n’igice za mugitondo nibwo polisi yo mu karere ka Ruhango yahageze isanga izi gerenade zikiharambitse irazijyana.

Izi gerenade zibonetse zikurikira indi gerenade yari yatoraguwe mu ishyamba rya Muyange akagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango tariki 19/03/2012.

Intwaro ziri mu baturage zikomeje kujyenda zigaragara nyuma y’igihe gito inzego z’umutekano zishishikarije abaturage gusubiza intwaro batunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Minisiteri y’umutekano ivuga ko iyo umuntu ashyize intwaro ahagaragara nta kibazo yahura nacyo, gusa uwayifatanwa we arakurikiranwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka