Ruhango: Batoraguye mu gishanga umurambo w’umuntu utazwi

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2015 mu ma saa mbeli n’igice, mu gishanga cya Base mu Karere ka Ruhango batoraguye umurambo w’umuntu ariko ntibamenya uwo ari we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, icyo gishanga giherereyemo, Uwamahoro Christine, avuga ko uwo muarambo byagaragaraga ko nyira wo yari mu kigero cy’imyaka hagati ya 50 na 60, ngo wabonywe n’abana muri iki gitondo.

Akomeza avuga ko yahamagawe bwa mbere n’umuturage wavaga i Gitwe yerekeza mu Ruhango, ubwo yari ageze aho uwo murambo wari uri muri icyo gishanga kiri mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Rubona.

Ati “Natwe nta makuru turamenya ahagije, kuko uyu muturage wampamagaye, yabimbwiye ahanyuze akahabona abana benshi bashungereye”. Uwamohoro akavuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo, bareba ko nyirawo yamenyekana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ibi bishanga bihatse iki, ubu si uwa gatatu utoraguwe mu gishanga yapfuye, ibi bishanga bikwiye kwigwaho hagashakisha nabo bagizi ba nabi.

Juma yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

birababajekubona murwanda hagipfa abanubenakokageni ...mubikurikirane abanubireba

Habimana innocent yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka