Ruhango: Batatu bafunzwe acyekwaho kwica umuntu

Munyaneza Fabien, Nsabimana Barthazar na Minani Jean, bafungiye kuri station ya polisi ishami ryayo rya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 09/06/2014, bakekwaho urupfu rwa Kazungu.

Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’uko haboneste umurambo wa Kazungu mu mudugudu wa Gikumba kagari ka Gikoma mu murenge wa Ruhango. Bivugwa ko urupfu rwa Kazungu rwatewe n’aba bagabo barindaga umurima w’intoryi mu mudugudu wa Gikumba.

Abatuye hafi aha, bavuga ko Kazungu ashobora kuba yarakubiswe ubwo yajyaga kwiba intoryi mu gihe cya saa yine z’ijoro akaba ari nabyo bimuviramo urupfu.

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya Kabgayi aho wagiye gukorerwa isuzumwa ngo barebe icyamwishe.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka