Ruhango: Batandatu bakurikiranyweho gukora Kanyanga n’ibikwangari
Abantu batandatu barimo abagore batatu n’abagabo batatu bari mu maboko ya polisi, ishami ry’akarere ka Ruhango bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’ibikwangari. Aba bose batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10/11/2014.
Aba baturage bose bo mu Tugari ka Bunyogombe na Buhoro mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, bafatanywe litiro 1900 z’ibikwangari na litiro 54 za kanyanga, bose bakaba biyemerera iki cyaha bakagisabira imbabazi bavuga ko babiterwaga no gushaka imibereho.

Aba baturage bavuga ko bamaze kubona ingaruka zo gukora ibintu bitemewe n’amategeko bagasaba abandi bakibikora kubireka.
Umuvugizi wa polisi akaba n’umugenzacyaha mu ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza, asaba abantu bagikwirakwiza ibiyobyabwenge kureka kwangiza urubyiruko rw’u Rwanda.
Avuga ko uretse kuba ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’abanyarwanda binadindiza iterambere ry’igihugu, agasaba buri wese kugira uruhare mu kubirwanya.

Uretse amande acibwa abakurikiranyweho kwenga ibikwangari, abenga kanyanga bo ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese winjiza cyangwa agakora ibiyobyabwenge, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugera kuri 5, akanatanga ihazabu kuva ku mafaranga ibihumbi 500 kugera kuri miliyoni 5.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bashyire n’ingufu mu kubuza abantu kunwa izi nzoga, kuko ziramutse zikozwe hakabura abazinywa, abazikora bajya guhanga indi mirimo. Naho ubundi ngo zivamo amafranga menshi kuburyo iyo bazimennye, bakamufunga, iyo bamufunguye akenga inshuro imwe gusa yose arayagaruza. Ubwo rero biragoye kuzica. Ni ukongeramo agatege.