Ruhango: Batandatu bafunzwe bacyekwaho gucukura inyubako ya Microfinance CLACAM - EJO HEZA

Local defense umwe n’abandi bantu batanu bafungiye kuri polisi ya Kabagali mu karere ka Ruhango guhera tariki 14/06/2012 bakekwaho kuba baragize uruhare mu icukurwa ry’inzu ya microfinance iri mu murenge wa Bweramana akarere ka Ruhango bashaka kwibamo amafaranga.

Mu ijoro rya tariki 13/06/2012 ahagana saa cyenda, nibwo byamenyekanye ko iyi nzu hari abajura bayicukuye bashaka kwibamo amafaranga ariko bakayabura.

Abajura bacukuye iyo nzu bayiturutse inyuma bageramo imbere ariko bageze aho amafaranga ari habananira kuhafungura. Banze gutaha ubusa bahitana kamera ifotora yo mu bwoko bwa digital na terefone yari icometse ku muriro.

Mu batawe muri yombi, harimo local defense wigeze gucunga umutekano w’iyi microfinance waje kuhava atavuga rumwe n’abamukoreshaga. Uyu mu local defense yahoraga avuga ko nubwo abamukoreshaga bamwirukanye nawe azashirwa ari uko abakoze akantu; nk’uko bitangazwa na polisi mu karere ka Ruhango.

Polisi muri aka karere ka Ruhango yirinze gutangaza amazina y’abacyekwaho icyi cyaha kugirango bitabangamira iperereza ryabo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka