Ruhango: Bahangayikishijwe n’abantu batagira ibyangombwa
Abaturage bo mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, baravuga ko batewe impungenge n’abantu batazwi bahagaragara batagira ibyangombwa. Ibi babitangaje nyuma y’uko hamaze gufatwa abantu bagera kuri bane baturuka mu tundi turere bakaza nta byangombwa bagira.
Bamwe bamaze gufatirwa muri uyu murenge, higanjemo cyane abaturuka mu karere ka Ngororero, bivugwa ko baba baje gupagasa.
Gusa bamwe muri bo, bavuga ko ibyangombwa byabo baba barabitaye, hanyuma gusubira iwabo kugirango bafate ibindi bikabagora ngo kuko akenshi usanga nta mafaranga y’ingendo baba bafite.
Gusa abaturage bo bakavuga ko bibahangayikishije cyane, kuko hari ubwo usanga aba bantu bari mu bikorwa by’urugomo bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Ngendahayo Bertin, avuga ko aba bantu badashobora kwihanganirwa igihe bagaragaye. Akaba asaba abaturage kujya bahita batanga abantu nk’aba bagakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Akomeza kubasaba kujya bagira amakenga kuri buri muntu wese babonye batazi, bakamubaza ibyangombwa cyangwa se bagatungira agatoki inzego z’umutekano.
Umurenge wa Ntongwe uherereye mu gace k’Amayaga gakunze kwera cyane, akaba ariyo mpamvu hakunze kuza abantu bavuga baje gupagasa.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|