Ruhango: Bafunzwe bazira kwiba moto mu karere ka Karongi

Havugimana Ferdinand w’imyaka 27 na Nsengimana Damascene w’imyaka 22 bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 06/06/2012 bazira kwiba moto yo mu bwoko bwa Yamaha AG 100 mu karere ka Karongi.

Havugimana Ferdinand yibye moto y’umuhuzabikorwa ushinzwe kurwanya SIDA mu karere ka Karongi, Rudasingwa Silas, “tariki 03/06/2012 aza kuyihisha kwa Nsengimana Damascene utuye mu mudugudu wa Bumbogo, akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.

Aba basore bari bamaze iminsi igera kuri ine bashakishwa ubu bari mu maboko ya polisi; nk’uko bitangazwa na Polisi mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka