Ruhango: Babiri bari mu maboko ya polisi bakekwaho kwiba moto y’inzego z’umutekano

Hagenimana Enock w’imyaka 18 na Uwimana Aloys w’imyaka 27 bari mu maboko ya polisi guhera mu ijoro rya tariki ya 16/07/2013 bakekwaho kwiba moto ifite purake RA 497L.

Iyi moto yari yibwe tariki 14/07/2013 i Kigali mu gihe cya saa moya z’ijoro mu rwego rushinzwe iperereza muri polisi “CID” ku Kacyiru.

Aba bombi bakekwaho kwiba iyi moto, bafatiwe mu mudugudu wa Rwintama, akagari ka Nyarurama umurenge wa Ntongwe ho mu karere ka Ruhango.

Kugeza ubu abakekwaho iki cyaho cyo kwiba iyi moto bombi bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka