Ruhango: Babiri bakurikirankweho gucuruza inzoga zitemewe

Abagabo babiri bo mu akarere ka Ruhango, bafungiye kuri station ya Polisi ya Ntongwe guhera tariki 11/06/2012, bakuikiranyweho gucuruza inzoga zitemewe mu Rwanda.

Aba bagabo bombi aribo Nyabyenda Criophase na Claude, baturuka mu mudugudu wa Nyarurema akagari ka Nyamirambo umurenge wa Ntongwe, zimwe mu nzoga bashinjwa gucuruza zitemewe n’amategeko ibikwangari, muriture, yewemuntu na Nyirantare.

Inzego z’umutekano zivuga ko izo nzoga uretse guhitana ubuzima bw’abantu kubera ibintu ziba zakozwemo, ziri no mu bintu bya mbere bihungabanya umutekano w’akarere ka Ruhango.

Abaturage bavuga ko izo nzoga z’inkorano iyo bazinyoye mu gihe cy’izuba abenshi bibaviramo kwangirika mu bwonko ugasanga hari n’abasaze.

Kubera ubukana bw’izi nzoga, hari izo abaturage bajya kunywa bakabanza kwicara bareba aho bataha kugira ngo ni bahaguruka bataza kuyoboza icyerekezo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka