Ruhango: Babiri bafatanywe litiro 620 z’igikwangari

Mu mukabwu wakozwe n’inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango tariki ya 07/11/2014, zataye muri yombi uwitwa Hakizimana Jean Claude w’imyaka 23 na Nsekanabo Vénuste w’imyaka 48, bafite ingunguru yuzuye ibiyobyabwenge by’ibikwangari bifite litiro 620.

Ibi bikwangari bafatanywe byahise bimenwa imbere y’abaturage banibutswa ububi bwabyo basaba kujya babyamaganira kure, naho ababifatanywe bo bakaba bajyanywe kuri sitatiyo ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Aba bagabo bafatanywe litiro 620 z'inzoga z'ibikwangari.
Aba bagabo bafatanywe litiro 620 z’inzoga z’ibikwangari.

Umuvugizi wa polisi akaba anakuriye ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza, avuga ko ikorwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bikwiye kwamaganwa na buri wese, kuko bikorwa bitemewe mu gihugu kandi bikaba bigira ingaruka mbi ku babikoresha.

Akarere ka Ruhango kari mu turere tugaragaramo abantu benshi cyane cyane urubyiruko bakoresha ibiyobyabwenge. Hakaba hakunze kugaragara ikiyobyabwenge cya Kanyanga, urumogi n’inzoga z’inkorano.

Ibikwangari byafashwe byahise bimenwa imbere y'abaturage.
Ibikwangari byafashwe byahise bimenwa imbere y’abaturage.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka