Ruhango: Ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa urumogi akanatanga ruswa
Mbarubukeye Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko ari mu maboko ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango akurikiranyweho guha umupolisi rushwa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 135 nyuma y’uko afatanywe ikiyobyabwenge cy’urumugi mu nzu iwe.
Mu gihe cy’urukerera kuri uyu gatanu tariki ya 07/11/2014, mu gikorwa cy’umukwabo wakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Ruhango, yageze mu rugo rwa Mbarubukeye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Ruhango, isanga afite urumogi rupima ibiro 11, n’udupfunyika 2160.

Uyu mugabo avuga ko uru rumogi atari urwe yarusigiwe n’uwitwa Ntamukunzi utuye i Kibungo amubwiye ko azaza kubitwara kwa Gatandatu tariki ya 08/11/2014, amwishyuye ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “ndabizi ko ibiyobyabwenge ari bibi, ariko kubera inzara nari nifitiye kandi nkumva amafaranga bari kumpa ari menshi, nahisemo kubyemera kubibika. Gusa ndagira inama abantu bose ko bareka gukora ibintu bitemewe n’amategeko”.
Umuvugizi wa Polisi akaba anakuriye ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyepfo, Chief Supert Hubert Gashagaza, asaba abaturage kuba maso bagakomeza gufasha inzego z’umutekano kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’abantu.
Bivugwa ko ubwo Mbarubukeye yafatwaga, yahaye umupolisi P C. Ndayambaje Jean Baptiste ruswa y’ibihumbi 135 ngo amurekure maze ahita ayashyira ahagaragara, gusa Mbarubukeye we arabihakana avuga ko aya mafaranga yari agiye kuyabika kugira ngo atayasiga mu rugo kandi nta wundi muntu ahasize.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|