Ruhango: Ari mu maboko ya polisi azira kubyara umwana akamuta mu myanda

Mukandori Odette w’imyaka 36 y’amavuko wo mu mudugudu wa Burima, akagari ka Burima, umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango afungiye kuri polisi ya Kinazi guhera tariki 20/05/2012 akurikiranyweho icyaha cyo kubyara umwana akamuta mu myanda.

Mukandori yabyaye umwana tariki 19/05/2012 saa kumi z’umugoroba amuta mu myanda aboneka saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba agihumeka ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kinazi apfa nka saa tatu n’iminota 20 z’ijoro; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Patrick Mutabazi.

Umurambo wa nyakwigendera ubu wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi nk’uko Mutabazi akomeza abitangaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi Patrick Mutabazi avuga ko kugeza ubu batari bamenya icyatumye uyu mugore akora aya mahano, gusa ubu ngo iperereza riracyakomeje.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka