Ruhango: ari mu maboko ya polisi azira gutema umuturanyi we

Habumugisha Jean Baptist w’imyaka 28 afungiye kuri stasiyo ya polisi ya Nyamagana azira gutema Karambizi Faustin w’imyaka 35 baturanye mu mudugudu wa Nyirarubaye akagari ka Rutabo mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango.

Tariki 28/05/2012, Habumugisha yashwanye n’umugore we ahungira ku muturanyi wabo Karambizi Faustin. Karambizi akigera mu rugo rwa Habumugisha agiye kumubaza icyo apfa n’umugore, Habumugisha yahurudukanye umuhoro amutema mu mutwe inshuro ebyiri.

Habumugisha avuga ko yatemye Karambizi bitewe n’uko Karambizi yari yamuteye iwe aje kumubaza impamvu ashaka gukubita umugore.

Umuryango wa Karambizi witwa Abannyori ukimara kubona ibibaye ku muvandimwe wabo, nawo wafashe icyemezo cyo kujya kwihorera gusa ntibyabahiriye kuko Habumugisha yahise yishyira mu maboko ya polisi mu murenge wa Kinazi kugira ngo uyu muryango utamuhitana.

Habumugisha icyo yapfaga n’umugore we ni ugufuha kuko yari yarinjiye undi mugore ufite amafaranga; nk’uko byemezwa n’abaturanyi be. Kugeza ubu Karambizi Faustin arwariye mu bitaro bya Gitwe biri mu murenge wa Bweramana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki yajyanwe I gitwe, kandi I kinazi harafunguwe ibitaro?Ni ukumuhungisha? Gusa birababaje. Abannyori bihangane

Endu yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka