Ruhango: ari mu maboko ya polisi akurikiranwaho gufata ku ngufu

Bayiringire Seth w’imyaka 36 y’amavuko utuye mu kagari ka Murama mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango afungiye kuri station ya polisi mu murenge wa Kabagali azira gufata ku ngufu umukobwa witwa Ayingeneye Bertirida w’imyaka 23 y’amavuko tariki 14/03/2012.

Ubwo yari amaze gutandukana n’uwo benda kurushingana bavuye ku bitaro bwa Gitwe kwisuzumisha mu ma saa munani z’amanwa, Ayingeneye yatandukanye n’umukunzi we nuko ageze aho umurenge wa Kinihira ugabanira n’uwa Mwendo Bayiringire aba aramwatatse amufata ku ngufu.

Uyu mukobwa yagerageje kwirwanaho aratabaza cyane, abamutabaye basanga Bayiringire amaze kumuciraho imyenda ariko ku bwamahirwe ngo ntacyo yari yakagezeho; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira ari naho aya mahano yabereye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka