Ruhango: Ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwiba moto uwari umutwaye

Uwayisenga Robert w’imyaka 30 y’amavuko, afungiye ku gashami ka Polisi ka Byimana mu Karere ka Ruhango guhera mu mugoroba wo ku wa 10 Kamena 2015, akekwaho kwambura moto uwitwa Mukiga Jamvier w’imyaka 27 y’amavuko.

Amakuru atangazwa n’abaturage bo mu Gasantire ka Byimana mu Murenge wa Byimana, avuga ko nko mu gihe cya saa mbiri z’umugoroba ari bwo Uwayisenga yazaga agatega uyu mu motari amubwira ko amugeza i Muhanga.

Umumotari yari yibwe n'umugenzi moto.
Umumotari yari yibwe n’umugenzi moto.

Yaramutwaye bageze ahitwa Ishyogwe muri Muhanga, ngo bahasanze abantu babiri baramuhagarika bamumena urusenda mu maso arahuma yikubita hasi moto ya TVS 125, bahita bayitwara.

Uyu mumotari ngo yahise abimenyesha bagenzi be nyuma yo kuzanzamuka, ababwira ko umuntu yari atwaye ageze imbere agasanga yatezwe n’abantu atazi bakamukubita bagatwara moto.

bagenzi be ngo ni bo bahise batabara bakurikirana iyi moto kugeza bayifashe bayifatana Uwayisenga wari waturutse i Nyamirambo muri Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepf Chief Sprt. Gashagaza Hubert, akaba asaba abamotari kujya bitondera abantu babatega mu gihe cy’ijoro batabazi.

Akavuga ko igihe umumotari atezwe n’umuntu atazi, aba akwiye kubanza akamwaka ibyangombwa bye, kandi akirinda abamutega bamutwara ahantu hadasobanutse kuko hari ubwo ashobora kumutwara ahantu hatuma ahura n’ikibazo akabura umutabara.

ingongo 302, mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoresheje ubujura bwa kiboko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 na 5.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka