Ruhango: Afungiye ibihumbi 100 by’amafaranga y’amakorano

Samuel Ntakirutimana w’imyaka 26 y’amavuko ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 19/05/2014 nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amakorano ibihumbi 100 agizwe n’inote za 5000.

Uyu musore ufungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, yafatiwe mu murenge wa Byimana mu isoko rya Ntenyo ubwo yari agiye kubitsa aya mafaranga kuri tigo cash.

Uretse uyu musore wafashwe kuri uyu wa mbere, hari n’abandi basore 12 nabo batawe muri yombi bazira kutagira ibyangombwa.

Aba basore bafatiwe mu mujyi wa Ruhango mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano wakozwe mu mpera z’icyumweru dushoje.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka