Ruhango: Abayobozi b’ibanze barashinjwa gukora amakosa bitwaje imyanya barimo

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Ruhango, baratungwa agatoki mu kuba inyuma y’abakoresha bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse bakanaha icyuho ruswa, gusa abenshi muri bo bakabihakana.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari benshi bagiye batabwa muri yombi bazi neza ko bikorerwa aho bayobora, bagasabwa kubireka kuko bidakwiye umuntu witwa umuyobozi mu Rwanda.

Akarere ka Ruhango gakunze kugaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane, gusa inzego z’umutekano zikagerageza kurwana nabyo ariko ukabona ntacyo bitanga.

Bamwe bavuga ko ahanini impamvu bidacika, usanga hari abayobozi mu nzego z’ibanze babyihisha inyuma bagaha icyuho ababikora, kuko babaha ruswa cyangwa ubundi ugasanga ari n’ibyabo.

Abayoboi mu nzego z'ibanze baratungwa agatoki mu kuba inyuma y'abakoresha ibiyobyabwenge.
Abayoboi mu nzego z’ibanze baratungwa agatoki mu kuba inyuma y’abakoresha ibiyobyabwenge.

Bamwe mu bakuru b’imidugudu y’aka karere twaganiriye, bagaragaza ko ntaho bahuriye nabyo, ariko bakavuga ko hari ababikora gusa bakabagira inama.

Naramabuye Bonaventure uyobora umudugudu wa Ngando akagari ka Ntenyo umurenge wa Byimana, avuga ko mu mudugu we ibiyobyabwenge bitakiharangwa cyane kuko yagerageje kubirwanya.

Avuga ko we niyo abibonye abibwira umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, yabona atabyumva cyangwa nta mbaraga abishyiramo, ahita ako kanya ahamagara inzego z’umutekano.

Uyu muyobozi agira inama bagenzi be kwihesha agaciro, babanza gukora ibyo basaba abaturage gukora.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko ntawe utahamya ko u Rwanda rufite abayobozi beza, ariko ngo ntibyaba 100%, kuko hari aho usanga hari abatezuka ku nshingano zabo, akavuga ko ibi bidawiye ku bayobozi b’u Rwanda.

Guverineri w'intara y'Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko bidakwiriye umuyobozi w'u Rwanda gukora ibitemewe n'amategeko.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko bidakwiriye umuyobozi w’u Rwanda gukora ibitemewe n’amategeko.

Ati “raporo zose zikorwa zigaragaza ko u Rwanda rufite abayobozi beza, ariko ntabwo byaba 100%. Kuko hari aho twagiye dusanga mu midugudu cyangwa mu tugari hakorerwa inzoga zitemewe n’amategeko, kandi abayobozi babizi, tukabasaba kubireka kuko badakwiye abayobozi b’u Rwanda”.

Mu mwiherero aherutse guhuriramo n’inzego z’ibanze z’akarere ka Ruhango mu mpera z’icyumweru dushoje, Guverineri w’intara y’Amajyepfo yasabye abayobozi b’aka karere, gushyira umutima ku baturage bayobora baharanira iterambere ryabo.

Aba bayobozi nabo bamwemereye ko bagiye guharanira guteza imbere indangagaciro z’u Rwanda, bitandukanya no gukora ibitemewe n’amategeko bitwaje imyanya barimo.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka