Ruhango: Abaturage bari bamuhitanye nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana
Ndayisaba Joseph w’imyaka 27 arwariye mu kigo nderabuzaima cya Kibingo nyuma yo gukubitwa n’abaturage bamukekaho gusambanya umwana w’imyaka ine.
Ndayisaba ukomoka mu murenge wa Bweramana yaketsweho gusambanya umwana tariki 22/08/2012, abaturage bo mu mudugudu wa Nyagasozi akagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango baramwihererana baramukubita.
Uyu musore yaje gukizwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi, zihita zimujyana kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo naho umwana wasambanyijwe ahita ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kabgayi.
Byamenyekanye ko uyu mwana wafashwe ku ngufu nyuma y’uko bitangajwe na Ntamahungiro Jean de Dieu uvuga ko yabonye Ndayisaba yinjirana uyu mwana mu musarane; nk’uko bitangazwa na Nsanzimana Jean Paul uyobora umurenge wa Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|