Ruhango: Abasore 2 bari mu maboko ya polisi bashinjwa guhohotera umukobwa

Abasore babiri bakekwaho guhohotera umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko bamusambanyije bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 20/02/2012.

Abasore bane: Sekidende Samson, Bakunduragira Etienne, Bihoyiki Thomas na Hitimana Everest bafashe uwo mukobwa witwa Francoise mu ijoro ryo ku wa 19/02/2012 bamujyana mu nzu ya Bihoyiki Thomas barara bamusambanya.

Sekidende Samson na Bakunduragira Etienne nibo bafashwe bafungirwa kuri sitasiyo ya polisi mu Ruhango ariko Bihoyiki Thomas na Hitimana Everest baratorotse.

Sekidende avuga ko uyu mukobwa yaje avuga ko aturuka mu karere ka Ngororero asaba icumbi, hanyuma amujyana kwa Bihoyiki, ahageze ahasanga abandi bahungu babwira Francoise ko agomba kubaha bakamwishyura amafaranga.

Agira ati “erega urebye asanzwe anakora akazi k’uburaya kuko hano mu Ruhango bose bavugaga ko bamuzi, gusa icyambabaje ni uko nakoreye aho”.

Bakunduragira nawe avuga ko uyu mukobwa bamusambanyije babyumvikanyeho ko bamwishyura, ahubwo ngo mu gitondo abaturage baramubonye akorwa n’icyamwaro ahita abahimbira ko bamufashe ku ngufu.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga uyu mukobwa uvuga ko yahohotewe yari yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi ngo akorerwe isuzumwa.

Polisi yo muri aka karere ka Ruhango ivuga ko ikomeje iperereza kugira ngo hashobore kugaragazwa niba koko uyu mukobwa yarahohotewe.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka