Ruhango: abanyeshuri 11 bahungabanyijwe n’inkuba yakubise ipoto y’amashanyarazi
Abanyeshuri 11 bo kuri College Karambi mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango barahahamutse kubera inkuba yakubise ipoto y’amashanyarazi tariki 27/02/2012.
Mu banyeshuri bahahamutse, 9 bakize naho abandi babiri: Uwimana Luth na Mpendwanzi Regis baracyakurikiranwa mu kigo nderabuzima cya Kabagari.
Si ubwa mbere inkuba ikubita kuri iki kigo. Tariki 28/10/2011, inkuba yakubise abanyeshuri 11 bahura n’ihungabana rikabije ku buryo bamwe bamaze igihe batarakira; nk’uko bisobanurwa n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagari, Habimana Sosthene.
Habimana avuga ko ubu barimo gushakisha uko bahangana n’ikibazo cy’inkuba. Avuga ko abazi ako gace kuva kera bavuga ko aho iryo shuri ryubatse hakunze kwibasirwa n’inkuba guhera kera.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|