Ruhango: Abantu batandatu baguye mu mpanuka

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mwendo mu Kagari ka Gafunzo habereye impanuka yabaye ahagana saa tatu n’igice ku cyumweru tariki 02 Kamena 2019, igwamo abantu batandatu.

Amakuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Emmanuel Ntivuguruzwa, aravuga ko iyo mpanuka yabereye mu muhanda Kirengeri - Gafunzo, aho imodoka y’ivatiri Benz yavaga mu Byimana yerekeza i Gafunzo, yaguye mu mugezi wa Ruhondo irarengerwa.

Birakekwa ko umushoferi yanyuze muri ako gahanda kari gasanzwe kariho ikiraro gica hejuru y’umugezi, ariko atazi ko bagishenye bakubaka ikindi ku ruhande.

Abaguye muri iyo mpanuka ni abagabo batatu n’abagore batatu. Batanu muri bo, ibyangombwa bari bafite (indangamuntu) bigaragaza ko ari uwitwa Habumugisha Joseph ufite indangamuntu yatangiwe muri Kicukiro/Kagarama.

Hari undi witwa Niyomwungeri Theogene ufite ibyangombwa byatangiwe muri Nyarugenge muri Kigali, hakaba na Kanyandekwe Michel w’imyaka 31 y’amavuko ufite ibyangombwa byatangiwe muri Nyarugenge i Kigali akaba ari na we wari utwaye iyo modoka. Mu bandi baguye muri iyo mpanuka barimo uwitwa Mukarubuga Ereda w’imyaka 54 y’amavuko ufite ibyangombwa byatangiwe i Kinazi muri Huye, na Dushimimana Thereza wafatiye indangamuntu i Bweramama muri Ruhango. Uwa gatandatu we ntiyahise amenyekana, bikaba bivugwa ko bari bagiye gusura inshuti zabo.

Imirambo y’abaguye muri iyo mpanuka yahise ijyanwa ku bitaro bya Gitwe. Polisi n’ingabo n’abaturage na bo bahageze baratabara, bafatanyije na sosiyete y’ubwubatsi, Fair Construction, yazanye imashini, muri ubwo butabazi bwo gushaka uko imodoka yavanwa mu mazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyinkuru yimpanuka irababaje rwose gusa ndakekako impande yiryo teme hashoborakubahatari icyapa kko abayarabonyeko iryambere ryahindutse bityo hakosorwe ibitameze neza

Nambajimana Aloys yanditse ku itariki ya: 3-06-2019  →  Musubize

disi michel twakoranaga imana ibakire mubayo

kwizera jean luc yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

Birababaje cyane.Ibi bintu si ubwa mbere abantu bo mu muryango umwe bagwa mu modoka imwe.Hari n’abajya bagwa muli Nyabarongo.Imodoka n’indege bikunda guhitana abantu bo muryango umwe.Mwibuke ya mpanuka yahitanye inshuti yacu Dr Byamungu Livingstone,le 30/12/2018,hamwe n’abana be 4.Tujye duhora twiteguye urupfu.Nkuko Yesu yabidusabye muli Matayo igice cya 6 umurongo wa 33,tujye dushaka cyane ubwami bw’imana,twe guheranwa no gushaka ibyisi gusa.Kugirango Imana izatuzure ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe babitwijeje.Ntitugashidikanye ko bizabaho kandi si kera.Imana ikorera kuli Calendar yayo,kandi irayubahiriza.

segikwiye yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka