Ruhango: Abantu batandatu bafatanywe inzoga z’inkorano zisaga litiro 4000
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16/05/2014, mu kagari Kanyamagana umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango abantu batandatu bafatanywe litiro 4440 z’inzoga z’inkorano zihita zimenwa.
Hari mu masaha ya saa tatu z’igitondo mu mujyi rwagati wa Ruhango, ubwo izi nzoga zamenwaga, nyuma y’uko zifatiwe mu mukwabo n’inzego z’umutekano zikorera muri aka karere ka Ruhango.
Abafatanywe izo nzoga bavuga ko babiterwa no gushaka amakiro kuko baba babuze ikindi bakora. Bamwe bavuga ko batazi ububi bwazo icyakora abandi bakavuga babuzi ndetse bakanabisabira imbabazi, bavuga ko baramutse babariwe batazongera kuzenga.
“Izi nzogo iyo bazinyweye basa nk’abantu basaze, bararwana bagasambana, mbese ibibi byose bakabikora. Ariko tugatanga amaraporo mu nzego z’umutekano tugafatanya kureba uko twabirwanya,” nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akagari ka Nyamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Cyimaye Dieu Donne.

Inzego z’umutekano zikorera muri aka karere nazo zivuga ko zitazigera zihanganira abakora inzoga zigira ingaruka ku buzima bw’abazinywa.
Gusa bamwe mu baturage bavuga ko izi nzoga zifatwa zidakwiye kujya zimenwa mu mujyi hagati mu bantu, ahubwo ko baba bakwiye kuzitwara ahandi bakajya kuzimenayo.
Kuko ngo iyo bazimennye hagati mu bantu, bamwe bahagirira ingaruka kuko ibi bintu biba biteye umwanda mwinshi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|