Ruhango: Abagore babiri bakurikiranyweho gucuruza igikwangari
Mukamana Alphonsine na Mukagashugi Mariam bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 24/05/2013 bakurikiranyweho gucuruza inzogo itemewe y’Igikwangari.
Mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango, wasanze aba bagore bombi barimo gucuruza iyi nzoga y’inkorano izwi nk’ikiyobyabwenge gikaze, bakaba barafatanywe litiro zigera kuri 300.
Nk’uko byemezwa n’abantu batandukanye, iyi nzoga ngo ni mbi cyane kuko uyinywa abyimba umubiri wose nk’urwaye bwaki.

Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango ziravuga ko zifite ingamba n’ubushake bwo kurwanya iki kiyobyabwenge. Zigasaba abaturage n’inzego z’ibanze kubafasha muri iki gikorwa cyo guhashya ibiyobyabwenge kuko ari bimwe mu byangiza ubuzima by’abantu.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|