Ruhango: Abacukura amabuye y’agaciro ngo bahangayikishijwe n’impanuka z’abantu babikora mu buryo butemewe
Abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro mu karere ka Ruhango babifitiye uburenganzira ndetse n’ubunararibonye, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’impanuka zikomeje kubera mu birombe baba baremerewe gukoreramo.
Izi mpanuka ahanini ngo zituraka ku bantu bajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butazwi, aho bitwikira ijoro bakajya gucukura ndetse nta n’ubuzobere babifitemo, ugasanga babigiriyemo impanuka zihitana ubuzima bwabo.
Rurinda Gabriel, n’umuyobozi wa Company Rwanda RUDNIKI icukura ikanakora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro, ikorera mu murenge wa Mwendo, avuga ko bahangayikishijwe cyane n’abantu bajya mu birombe mu buryo butazwi.

Ngo bamaze guhura kenshi n’ibibazo nk’ibi aho usanga abantu bitwikira ijoro cyangwa mu minsi iyi company iba itakoze, bakajya gushaka amabuye y’agaciro ugasanga ibirombe birabagwiriye bihitanye ubuzima bwabo.
Tariki ya 14/09/2014mu kirombe company Rwanda RUDNIKI icukuramo colta mu murenge wa Mwendo hagaragaye umuntu witwa Musangayire Erade w’imyaka 28 witwikiriye ijoro akajya gushaka amabuye y’agaciro ikirombe kikamugwira akamaramo iminsi 6 atarakurwamo.
Musengayire yahitanywe n’ikirombe nyuma y’igihe gito nanone undi muntu nawe agwiriwe n’ikirombe mu murenge wa Byimana.
Ibi akaba aribyo abafite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro, bashingiraho bagaragaza impungenge z’aba bantu biha kujya gucukura aya mabuye nta burenganzira babifitiye.

Umwe muri bo ati “rwose hakwiye kugira igikorwa abantu bakareka ibi bintu, kuko twe tubikora tubifitiye ubushobozi ndetse tuba tuzi n’aho ibyo dushaka tubishakira. Niyo hari ahari ikibazo mu kirombe, tuba tuhazi tukarinda abakozi bacu”.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko mu gihe bamaze bakorana n’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko, ko nta muntu uragwa cyangwa ngo akomerekere mu kirombe. Ahubwo ko abajya gucukura mu buryo butemewe, aribo buri gihe bahitanwa n’ibirombe.
Uyu muyobozi avuga ko buri gihe bakangurira abaturage kwirinda gushaka inyungu z’ako kanya, akabasaba ko bakwiye kujya bitonda ibi bintu bigakorwa n’ababifitiye uburenganzira, ahubwo bakabashaka bakababera abakozi bakarya duke tudafite ingaru.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|