Ruhango: 55 banyweye ikigage kibagwa nabi babajyana kwa muganga
Abantu babarirwa muri 55 bo mu Mudugudu wa Mabanza mu Kagari ka Gishwero, ho Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, ngo bari kwa muganga nyuma yo kunywa ikigage mu birori by’ubutisimu byabaye ku munsi w’isakaramentu ku wa 7 Kamena 2015.
Abantu babarirwa muri 55 bo mu Mudugudu wa Mabanza mu Kagari ka Gishwero, ho Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, ngo bari kwa muganga nyuma yo kunywa ikigage mu birori by’ubutisimu byabaye ku munsi w’isakaramentu ku wa 7 Kamena 2015.
Ngo icyo kigage bakinyweye mu miryango ibiri irimo kwa Ignace Tumuture no kwa Joseph Nzabandora, batangira kuremba kuri wa mbere tariki 08 Kamena 2015, bahita babatwara ku Kigo Nderabuzima cya Gishwero.
Umunyabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Felicien Habimana, avuga ko 42 mu bagejejwe kwa muganga bavuwe bagahita bataha, abandi 6 bajyanwa ku Bitaro bya Gitwe, naho 7 bakaba bakomeje kuvurirwa kuri icyo kigo nderabuzima cyakora na bo kuri uyu wa 9 Kamena 2015 ngo bashobora gutaha.
Akomeza avuga ikigage banyweye bishoboka ko cyaba cyarengeshejwe ifu yanduye ikaza gutuma abakinyweye kibamerera nabi mu nda.
Abagejejwe kwa muganga ngo bari bamerewe nabi kuko bamwe barukaga, abandi bacibwamo bikomeye.
Dr Rukemba Zacharie, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe, kuri iki gicamunsi cyo ku wa 9 Kamena 2015, yadutangarije ko abarwayi batandatu bari batwawe kuri ibyo bitaro ubu bameze neza uyu munsi cyangwa ejo bashobora gusezererwa bagataha.
Icyakora, Dr Rukemba yirinze kugira icyo atangaza ku burwayi bari bafite kuko ngo ibizamini nk’ibyo bitwarwa ku isuzumiro (Laboratory) rikuru ry’igihugu ngo kugeza ubu bikaba bitarakorwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|