Ruhango: 10 bari mu maboko ya polisi bakekwaho ubujura

Abasore 10 bafatiwe mu isoko rya Bweramana bakekwaho kuyogoza abaturage babatwarira utwabo bafungiye kuri station ya polisi ya Kabagali guhera tariki ya 14/03/2012.

Ubwo isoko rya Bweramana ryaremaga kuwa gatatu tariki 14/03/2012 abaturage barirema bakomeje gutaka ko bibwe. Polisi ya Kabagali yihutiye gukora umukwabo ita muri yombi abagera ku icumi ijya kubacumbikira.

Uwitwa Mbonyumuvunyi Fercien wibwe ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, ashinja uwitwa Gategeri ko ariwe wayamwibye nawe polisi ikaba yahise imuta muri yombi.

Abacururiza muri iri soko bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’ubujura. Polisi yabamaze impungenge ivuga ko itazahwema guhangana n’abashaka gutungwa n’utw’abandi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka