Rugerero: Ingabo z’u Rwanda zirashimira abaturage guhagarika abahungabanya umutekano

Ingabo z’igihugu (RDF) zirashimira abaturage bo mu Kagari Muhira, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu kubera kugira uruhare mu gucunga umutekano, bakoma mu nkokora abashaka guhungabanya umudendezo w’abaturage.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2014, nibwo abaturage bo mu Kagari ka Muhira bari ku irondo bahagaritse abantu bitwaje imbunda bagiye gukoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Aba bagabo bavuze ko mu gikapu bari bafite harimo amabuye y’agaciro yataye igihe, maze abari ku irondo barimo Niyibizi Ezechiel, Bugingo Joel, Ndagijimana Antoine, Ntuyenabo, Niyibizi, na Kiduke, bahita babasatira ngo barebe ibiri mu gikapu, ni uko basangamo imbunda uwari ugifite ariruka naho abandi barafatwa ndetse bashyikirizwa inzego z’umutekano.

Ntirugirimbabazi wari uyoboye abari ku irondo avuga ko abo bagizi ba nabi bashatse kubaha ruswa ariko bakabima amatwi kuko bazi akamaro k’ umutekano.

N’ubwo aba baturage bavuga ko babikoze birindira umutekano, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, buvuga ko bwifuje gushimira aba baturage bakoze iki gikorwa, ndetse bushimira n’abaturage b’Umurenge wa Rugerero muri rusange kubera umuhate bagira wo kwicungira umutekano.

Maj Katarayiha, ashyikiriza ihene esheshatu abakoze igikorwa cyo guhagarika aba bagizi ba nabi bari bafite imbunda kuwa 22/12/2014, yavuze ko babashimira kubera umuhate, kandi ngo ibyo bakoze si ibitangaza ahubwo ni ubutwari bwo kugira uruhare mu kwicungira umutekano bagahagarika abafite intwaro yagombaga guhungabanya umutekano wabo.

Umuyobozi w’Akagari ka Muhira, Kabega Yvette avuga ko abaturage bamaze kumva akamaro k’umutekano, kandi ishimwe bashyikirijwe n’ingabo z’u Rwanda rizatuma bakomeza kugira umuhate mu kwicungira umutekano.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka