Rugerero: Abaturage bahagaritse abahungabanya umutekano bakoresha imbunda
Mu gusoza umuganda ngarukwa kwezi wabaye tariki 22/02/2014, abaturage bo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bashimiwe n’ubuyobozi bw’akarere uruhare bagira mu kwirindira umutekano kugeza aho bafata bamwe mu babahungabanyiriza umutekano bitwaza intwaro.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko akagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero kagize amateka akomeye mu gihe cy’abacengezi kandi abaturage batakwifuza ko ayo mateka bayasubiramo, abashimira guhagarika buri wese ushobora kubacengeramo batamuzi.
Ndagijimana Jean Baptiste, umuyobozi w’Inkeragutabara mu mudugudu wa Muhira, avuga ko taliki 11/2/2014 mu masaha ya 21h30 aribwo bashoboye guta muri yombi abasore bane bari bari baje kwibisha imbunda mu murenge wabo ndetse batangiye n’ibikorwa byo gushimuta abantu.

Ndagijimana avuga ko abasore batatu barimo Gabi, Amura, aribo bahagaritswe bafite imbunda uwa gatatu akabacika kubera yari afite imbunda bo bafite inkoni, cyakora ngo ntiyashoboye kurasa kubera ko bari bamwokeje igitutu bituma ayita ariruka.
Nyuma yo guta muri yombi Gabi na Amura ngo bashoboye gufata abandi basore babiri nabo bakorana nabo mu bikorwa by’ubujura aho Gabi utuye Rugerero yari yabatumyeho ngo baze kwiba.
Ubwo bahagarikwaga n’Inkeragutaba ngo bari bamaze gushimuta umugabo ukora mu kigo cy’imfubyi cya Orpherina ya Nyundo witwa François bamwaka telefoni bashaka ko ajya kubaha amafaranga.
Ndagijimana avuga ko uretse Francois bari bamaze gushimuta ngo bari bafite gahunda yo gutera uwitwa Yusufu utuye muri Gitebe ngo bamucuze ibye ariko baje guteshwa bataramugeraho kandi bari bafite imbunda bambaye n’imyenda ya gisirikare ku buryo nta muturage wari kumenya ko ari abajura.

Gen Mubarakh Muganga uyobora ingabo mu ntara y’Uburengerazuba ashimira abaturage ubwitange, yabatangarije ko uwari wacitse nawe yatawe muri yombi, ababwira ko kubashimira neza bizajya bijyana no kuza kuburanishiriza abafatwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi imbere y’abaturage.
Gen Mubarakh avuga ko abaturage batagomba kugira imitima ihagaze kubera umutekano kuko barinzwe n’ingabo zabo, cyakora akavuga ko hacyenewe ubufatanye mu kugaragaza ababangamira umutekano harimo n’abajura n’abandi babitse ibikoresho bya gisirikare babikoresha mu bujura abaturage bagomba kubigaragaza.
Umuganda wakozwe tariki 22/02/2014 waranzwe no gukora umuhanda no kubakira umuturage utishoboye ubana n’ubumuga bwo kutabona hamwe no gukora umuhanda uzajya ufasha abaturage guhahirana.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abo baturage baradadiye kandi bakoze akazi keza igikorwa cy’ubutwari mukomerezaho mube abambere mukwirindira umutekano ibyo bizatuma ntaho umwanzi azaca.