Rugarama: Fuso ebyiri zagonganye abantu babiri bahasiga ubuzima

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 23/04/2012 imodoka zo mu bwoko bwa Fuso zagonganiye ahitwa mu Rutamba mu kagari ka Gafumba, umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera zigonga abatigisiti babiri bari bahagaze ku muhanda bahita bapfa.

Bamwe mu babonye iyo mpanuka iba bavuga ko yabaye mu ma saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo. Bakaba bemeza ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi.

Fuso yaje ifite umuvuduko mwinshi igonga indi yari ihagaze ku muhanda, ibura uko ihagarara ihita igonga abatijisiti babiri bari bahagaze ku muhanda hafi aho bahita bapfa. Abandi batatu bakomeretse; nk’uko byemezwa n’ababonye iyo mpanuka iba.

Abo batijisiti bitabye Imana umwe yitwa Munyeshema Narcisse ukomoka mu karere ka Gakenke, naho undi we yitwa Ngendabanga Jean we akomoka mu karere ka Karongi. Abo batijisiti ni bamwe mu batigisiti bari gukorera mu murenge wa Rugarama.

Abo bitabye Imana n’undi umwe wakomeretse cyane bahise babajyanwa mu bitaro bikuru bya Rugengeri. Babiri bakomeretse bidakomeye bari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Gahunga kiri mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera.

Izo Fuso zakoze iyo mpanuka ni iz’umucuruzi uzwi ku izina rya Ndabarya wo mu gasantere ka Kidaho gaherereye mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka