Rugarama: Babiri bafatanywe amafaranga ibihumbi 16 y’amakorano
Niyonsaba Seraphine w’imyaka 19 y’amavuko na Nyirahabimana Tharicissie w’imyaka 48 y’amavuko bivuwa ko ariwe nyina w’uyu Niyonsaba bafatiwe mu Murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo saa kumi n’imwe z’umugoroba tariki 26/12/2013 bafite amafranga ibihumbi 16 y’amakorano.
Aba bagore bakimara gufatanwa ibi bikwangari by’amafranga, bavuze ko batari baziko ari amakorano, ahubwo batunga agatoki uwitwa Harerimana Elie.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Gatsibo butangaza ko abaturage aribo bahise batabaza kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore bavuga ko bataye muri yombi abantu bafite amafaranga agaragara nk’amakorano.
Polisi yasabye abaturage gukomeza kuba maso bakajya bashishoza amafranga bahabwa, bitondera kureba ko atari amakorano, ikaba inashimira aba baturage uburyo batanga amakuru maze abari mu cyaha bakabasha gukurikiranwa.
Aba bagore bahise bajyanwa gufungirwa kuri polisi sitasiyo ya Kabarore, naho uwo bavuga ko ariwe wayabahaye we aburirwa irengero. Aya mafaranga y’amakorano ngo ni ibihumbi 16, akaba yari agizwe n’inoti z’ibihumbi bibiri.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|