Rubavu: Uwakubise Niyonzima Salomon bikamuviramo urupfu yafashwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwataye muri yombi Ntirenganya Jean Claude wagaragaye akubita Niyonzima Salomon wo mu Karere ka Rubavu bikaza kumuviramo gupfa.

Ugaragara ku ifoto akubita Niyonzima yatawe muri yombi
Ugaragara ku ifoto akubita Niyonzima yatawe muri yombi

Mu butumwa RIB yacishije kuri Tweeter kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mata 2020, yavuze ko uwo mugabo yari amaze iminsi ashakishwa, akaba yafashwe ndetse n’undi bari bari kumwe bamukubita, Naberaho Afisa akaba na we yafashwe.

Abakekwaho icyo cyaha ubu bafungiye ku cyicaro cya RIB cya Gisenyi, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urugomo rwo gukubita nyakwigendera rwakozwe ku ya 25 Werurwe 2020, bikaba byarabereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bikaba byaramenyekanye bitewe na videwo yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga umuntu wamukubitaga, afashijwe n’abandi bane bari bamufashe amaguru n’amaboko.

Muri abo batanu bafatanyije gukubita Niyonzima, kuri 27 Werurwe 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko babiri muri bo bari bamaze gufatwa, ari bo Bitwayiki Jean Bosco na Bipfakubaho François, icyo gihe abandi ntibaboneka.

Amakuru yavugaga ko abo bantu bakubise Niyonzima bamuziza kwiba igitoki.

RIB irashimira abagize uruhare mu ifatwa ry’abo bagizi ba nabi, inongera kwibutsa ko kwihanira ari icyaha kandi ko itazihanganira uwo ari we wese uzabikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka