Rubavu: Umuyobozi yatawe muri yombi azira kwaka ruswa

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rutangaza ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari akurikiranyweho gusaba no kwakira indonke.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, Marie Michelle Umuhoza, yatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu witwa Sentwari David ufite imyaka 30 y’amavuko, yatawe muri yombi tariki ya 23 Mata 2020 akurikiranyweho gusaba no kwakira indonke y’amafaranga y’umuturage wubakisha igipangu cy’inzu atabifitiye uruhushya.

Umuvugizi wa RIB yagize ati “Ubu twafunguye dosiye kugira ngo akurikiranwe.”

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko uyu muyobozi yasabye amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000Frw) umuturage kugira ngo akomeze kubaka, amafaranga yagombaga kunyuzwa ku muyobozi w’Umudugudu wa Rebero muri aka Kagari uwo muturage atuyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gikombe nyuma yongeye kwaka uwo muturage andi mafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15.000Frw) atayatanga agakuraho ibyo yubatse, bituma uwo muturage warimo kubaka abimenyesha inzego z’umutekano.

Abatanga amakuru bagira bati; “Ubwo icyo gihe yakomeje kujya amwandikira ubutumwa amusaba kurangiza ibyo bavuganye yakwanga agasenyerwa. Mu rwego rwo kugabanya ubukana, yabaye amuhaye ibihumbi bitanu, bemeranya ko andi azayamuha tariki 23 Mata 2020.”

Igihe cyo kwishyura ubwo cyageraga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yabwiye uwo muturage ko ayashyira umukozi wa MTN ukora ibijyanye no kohereza amafaranga kuri telefoni (umu Agent), akayoherereza uwo muyobozi.

Abakurikiranye ifatwa ry’uyu Munyamabanga Nshingwbaikorwa bavuga ko amafaranga yashyizwe kuri telefoni ye ndetse bamubaza ko yayabonye arabyemera, ndetse umukozi wa MTN akaba yemeza ko asanzwe yoherereza amafaranga uyu muyobozi binyuze muri ubwo buryo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka