Rubavu: Umuturage yarashwe agemuye urumogi mu Rwanda

Umuturage wo mu Murenge wa Cyamzarwe mu Karere ka Rubavu, yarashwe mu ijoro ryakeye, mu Kagari ka Busugari mu Mudugudu wa Bisizi, yikoreye urumogi yari avanye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Urwo ni rwo rumogi yari avanye muri Kongo aruzanye mu Rwanda
Urwo ni rwo rumogi yari avanye muri Kongo aruzanye mu Rwanda

Karimumutima Jean d’Amour w’imyaka 35 yarashwe yikoreye urumogi rufunze mu dupfunyika 12,000 yarimo yinjiza mu Rwanda.

Karimumutima apfuye yari amaze igihe afunguwe kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika, akaba asize abana batandatu yabyaye ku bagore bane.

Hari hashize icyumweru ahamagajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kubera ko yatanzweho amakuru ko acuruza urumogi, ariko habura ibimenyetso.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe Kazendebe Héritier, avuga ko Karimumutima yarashwe nyuma yo gufungurwa na bwo azira urumogi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Héritier
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Héritier

Agira ati “Aheruka gufungurwa ku mbabazi none dore yabisubiyemo! Baturage mwakoze akazi ko gahari! Dufite inshingano zo kurinda abaturage, mudufashe murabizi mugire inama abana banyu”.

Inzego z’umutekano mu Murenge wa Cyanzarwe zisaba abaturage kureka kwinjiza mu Rwanda ibyangiza abaturage, nkuko byatangajwe na Capt. F Kalisa ushinzwe guhuza ingabo n’abaturage muri bataillon ya 9.

Ati “Ntabwo tuzanwa hano no kurasa Abanyarwanda, ariko umuntu uza nijoro aba ari umwanzi kuko aba azanye ibyica Abanyarwanda. Mubwire n’abariyo babireke muturekere iki kibaya ni icyacu”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, JC Kabandana, avuga ko ari igihombo ku gihugu kubura umuntu.

Ati “Ni igihombo ku gihugu, nta munsi tutababwira gutanga amakuru, biragaragara ko ibyo mubwirwa mutabyubahiriza kuko hari abari babizi ko yagiyeyo, uwabimenye wese amenye ko yagize uruhare mu rupfu rw’uyu muntu”.

Imirenge ya Cyanzarwe na Rubavu ni imwe mu mirenge yo mu Karere ka Rubavu yegeranye n’umupaka wa Kongo ikoreshwa n’abanyura inzira zitemewe mu kwambuka umupaka, haba mu kwambutsa ibicuruzwa ndetse n’ibiyobyabwenge.

Ubuyobozi bukaba buvuga ko ahanyuzwa ibicuruzwa hashobora no kunyura abashaka guhungabanya umutekano n’icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka