Rubavu: Umuturage yafatanywe amabuye y’agaciro ashaka gutanga ruswa

Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 Nzeri 2020 ahagana saa mbili nibwo inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangari zafashe uwitwa Manzi Cedric w’imyaka 20.

Yafatanywe ibiro 32 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko wa gasegereti. Abonye ko yafashwe yashatse gutanga ruswa ingana n’amadolari ya Amerika 20 (abarirwa mu bihumbi 19 by’Amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo bamureke akomeze agende gusa biba iby’ubusa kuko uwo yayahaga yarayanze aramufata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Manzi yari afite amabuye y’agaciro ayakuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kuko yafatiwe ahitwa kuri Petite Barriere ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Ati "Ariya mabuye yari aje kuyacuruza mu buryo bwa magendu mu Rwanda kuko yafashwe ari nijoro ayikoreye ku mutwe kandi nta byangombwa byayo afite. Amaze kubona ko afashwe yashatse guha ruswa ushinzwe umutekano wari umufashe ariko byabaye iby’ubusa kuko yarayanze ahubwo aramufata."

CIP Karekezi akomeza avuga ko Manzi atashatse kuvuga aho yari ajyanye ayo mabuye y’agaciro gusa byagaragaraga ko atari aye. Yakanguriye urubyiruko kwirinda gushukwa ngo bashorwe mu byaha.

Ati "Ikigaragara ariya mabuye ntabwo ari aya Manzi, bishoboka ko ari abamuhaye akazi ko kuyambutsa bakaza kumuhemba. Dukangurira urubyiruko kwirinda gushukwa ngo bashorwe mu byaha, ahubwo tubakangurira gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 imipaka ifunze, bityo ko nta muntu wemerewe kwambuka igihugu ngo ajye mu kindi, ubusanzwe kandi kwambukira mu nzira zitazwi ntabwo byemewe.
Ibi biri mu rwego rwo kwirinda ko hagira uvana Koronavirusi mu kindi gihugu akajya kwanduza abandi baturage.

Manzi akimara gufatwa yahise ajyanwa aho basuzumira ubwandu bwa COVID-19 kugira ngo harebwe ko ntayo akuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma akazashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka