Rubavu: Umusirikare wa Congo yambuwe imbunda n’umuturage ubwo yari aje kwiba inka mu Rwanda

Nyuma y’uko abaturage bororera hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo mu gace ka Rubavu barambwiwe kujya batanga amafaranga mu basirikari ba Congo babaga babatwariye amatungo ngo bayasubizwe, ubu haravugwa ko umushumba yambuye imbunda umusirikari wa Congo wari uje kwiba inka agakizwa n’amaguru, ariko ngo bagenzi be bakaba noneho batangiye kujya barasa ku baturage ngo babateshe amatungo yabo.

Ibi bikorwa byo kurasa ku baturage byabaye kuwa 16/12/2013 ubwo ingabo za FARDC zarasaga ku baturage baragirira amatungo yabo mu kibaya gihana umupaka na Congo kuko zatinyaga ko nizinjira ku butaka bw’u Rwanda abaturage ubwabo batazorohera dore ko kuwa 12/12/2013 umushumba witwa Niyonzima yambuye umusirikari wa Congo imbunda igihe yari amusanze aho aragiye mu Rwanda agashaka kumwambura inka ze ebyiri n’intama.

Aha umworozi w'Umunyarwanda (uwambaye umwambaro wa gisivili) arereka ingabo zitagira aho zibogamiy aho yarwaniye n'umusirikari wa Congo akamwambura imbunda
Aha umworozi w’Umunyarwanda (uwambaye umwambaro wa gisivili) arereka ingabo zitagira aho zibogamiy aho yarwaniye n’umusirikari wa Congo akamwambura imbunda

Uwo muturage witwa Niyonzima ngo yarwanye n’umusirikari wa Congo amwambura imbunda ayijugunya kure, bakomeza kurwana ariko anatabaza. Ubwo ingabo z’u Rwanda zatabaraga niko n’ingabo za Congo zatangiye kurasa mu Rwanda, umusirikari wa Congo abasha gucika ariko imbunda isigara mu Rwanda, umusirikare yiruka asanga bagenzi be ku butaka bwa Congo.

Amakuru Kigali Today ikesha abatuye Rubavu aravuga ko ngo abasirikare ba Congo bamaze iminsi batwara amatungo y’abaturage, aho kuwa 12/12/2013 batwaye amatungo y’umuturage witwa Munyazikwiye utuye mu kagari ka Rusura umurenge wa Busasamana.

Iri shyamba ngo niryo ingabo za Congo ziza gushakamo inka Abanyarwanda baharagirira.
Iri shyamba ngo niryo ingabo za Congo ziza gushakamo inka Abanyarwanda baharagirira.

Ibi ngo byakozwe ingabo za FARDC zisanze abashumba ba Munyazikwiye aho baragiraga ku butaka bw’u Rwanda bwegeranye na Congo, batangira kubasatira babatera ubwo, abashumba barahunga ingabo za Congo zinjira mu Rwanda zishorera amatungo zirayajyana.
Aya ngo yaje kugaruzwa mu Rwanda nyirayo ahaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 abo basirikari.

Nyuma y’uko izi nka zigarutse, ngo kuva taliki ya 12/12/2013 ingabo za Congo zikomeje ibikorwa byo gushaka gushimuta inka z’Abanyarwanda ziragirirwa mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.

Ni muri iri shyamba umusirikare wa Congo yamburiwemo imbunda yinjiye mu Rwanda
Ni muri iri shyamba umusirikare wa Congo yamburiwemo imbunda yinjiye mu Rwanda

Ibi bikorwa byo kuvogera ubutaka bw’u Rwanda ngo byongeye gusubira ubwo ingabo za Congo zatwaraga inka inka enye kuwa 14/12/2013, abaturage bakazigomboza ibihumbi 15 zikagarurwa, ariko nanone mu gitondo cyo kuwa 16/12 bakongera kurasa ku baturage bashaka gutwara inka kuko ngo abaturage batanga amafaranga bakazigarurirwa, abasirikare ba Congo bakabyita ko ari ugushaka amafaranga y’iminsi mikuru isoza umwaka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yabwiye Kigali Today ko bari gushishikariza abaturage kutegereza inka umupaka, ariko igiteye impungeng ngo ni uko ingabo zigeze aho zambuka zikaza mu Rwanda nyuma yo kubona ko Abanyarwanda batacyegera ku rubibi basigaye baragirira kure y’umupaka.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 6 )

nange iyo mbawe ngo nyimwake agahugu gato gafite amahoro karuta kinini cyumwiryane banyarubavu tubarinyuma

mpakaniye emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ibi byo kuvuga ngo ubuyobozi bw’umurenge wa busasamana ngo burashishikariza abaturage kutegera umupaka wa kongo, ntago ari byiza, none se umunyarwand azabuzwa niki gukorera aho ashaka mu gihugu cye , ikibi nuko yarenga imbibi zitarizurwanda, naho ubundi naho yaba munsi ya metero 1 ipfa kuba ariyo mugihugu cye ....

kuramabana yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Yahuye n’umudhumba w’umukarTika nyine amukoza ku rucaca biramucanga akizwa n’amaguru.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

ubu bushotoranyi bwa Congo ku butaka bw’u Rwanda turabwamaganye. abaturage ba hano i Rubavu tugiye gukaza amarondo kuko nitwe tuzi uko intambara imera n’ingaruka. turashimira kandi uko ingabo zacu zidutabara iyo tuzitabaje

saidi yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Abo baturage ba Rubavu nibakomeze bagendere kure izo ngabo za congo kuko jye mbona ari ubushotoranyi ku Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

NIYONSHUTI Theogene yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Uwamwambuye imbunda ko na we ari hatari ra? Cyangwa ni umudemob? bakomeze bihagarareho batazabamaraho amatungo yabo. Ubujura bw’amatungo burakabije.

muneze yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka