Rubavu - Umuntu utaramenyekana yishwe n’abagizi ba nabi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, mu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu, akagari ka Byahi, umudugudu wa Ngungo, habonetse umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yanizwe ndetse atwikishwa amazi ashyushye ushyirwa mu kimoteri.

Akarere ka Rubavu gaherereye mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'igihugu
Akarere ka Rubavu gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu

Ni amakuru amenyekanye mu masaha ya sambiri z’igitondo kuri uyu wa kabiri aho abana batoragura ibyuma bagiye mu kimoteri bagasangamo umurambo w’umuntu uryamyemo bagahita batabaza.

Uwimana Josephine Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Byahi wageze kuri uyu murambo yatangarije Kigali Today ko ari umusore uri mukigero cy imyaka 30, akaba adatuye muri aka kagari kuko nta muntu umuzi.

"Bimenyekanye nka saa mbiri ubu abaturage barahari ariko ntawe umuzi. Uko biboneka yishwe amenywEho amazi ashyushye kuko umubiri wose ni ubushye."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w akagari ka Byahi akomeza avuga ko ntacyangombwa afite, bikaba bikekwa ko abamwishe aribo bamutaye aho kuko, iyo aba ahatuye abantu bari kumumenya. Ariko bikaba bitakoroha kuko umubiri we wangiritse cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka