Rubavu: Umugabo yishe nyina na mwishywa we abatemaguye

Mu kagari ka Mahoko, umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, umugabo w’imyaka 34 witwa Munyarukumbuzi Godfrey yishe nyina Nyirabakwiye Marie Gorette hamwe n’umwishwa we witwa Iradukunda abatemaguye.

Nk’uko bitangazwa n’abaturage bahaturiye, ngo mu masaha ya saa mbiri n’igice z’igitondo kuri uyu wa kane tariki ya 09/10/2014 nibwo Munyarukumbuzi yaje afite umupanga asanga umubyeyi we ahetse umwuzukuru mu gikari ahita abatemagura arabica.

Munyarukumbuzi ngo yahise yigendera n’umupanga ujojoba amaraso abaturage baramutangira batabaza inzego z’umutekano.

Musengimana Emelyne wahageze mbere avuga ko yahageze Munyarukumbuzi akimara gukora ayo mahano maze nawe agashaka kumutema aramuhunga.

Abaturanyi baguye mu kantu.
Abaturanyi baguye mu kantu.

Uyu Munyarukumbuzi ngo yigeze kugira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ndetse ajyanwa mu bitaro by’i Ndera ariko aza kuvayo agaruka mu muryango.

Abaturanyi bavuga babonaga Munyarukumbuzi asa n’uwakize ariko akaba yari afitanye amakimbirane na Nyina wa Iradukunda waciwe umutwe ubwo yari ahetswe na nyirakuru.

Abaturage bavuga ko batunguwe n’ibyabaye cyane ko byabaye ku manywa, bakibaza niba uyu mugabo yabikoze ari muzima cyangwa yari yongeye kurwara mu mutwe.

Kuri Polisi aho Munyarukumbuzi afungiye abashinzwe umutekano bavuga ko afite amahane ku buryo bitakunze ko bamwereka itangazamakuru. Ubuyobozi bwa Polisi bukomeza buvuga ko butakwemeza ko umuntu arwaye mu mutwe kuko biri mu nshingano z’abaganga.

Ba nyakwigendera bahise bashyingurwa.
Ba nyakwigendera bahise bashyingurwa.

Bihereyeho Naftar, umuyobozi mu kagari ka Mahoko, avuga ko batunguwe n’ibyabaye kuko bari basanzwe bafite umutekano, agasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo n’abafite uburwayi bwo mu mutwe bajye bajyanwa kwa muganga kare bitabaye ngombwa ko bagira uwo bagirira nabi.

Abaturage nabo basaba ubuyobozi kugenzura n’abandi bantu benshi bakunze kuboneka mu mujyi wa Gisenyi bameze nk’abafite uburwayi bwo mu mutwe kuko bashobora kuzajya batungurana bagatera ibibazo.

Muri Mahoko kandi hashize igihe gito habonetse undi musore nawe wari ufite uburwayi bwo mu mutwe wafataga abagore n’abakobwa ku ngufu harimo n’abana bato, cyakora aza gufatwa na polisi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese kugirana ikibazo na mushiki we byari gutuma yica kiriya kibondo koko!!!!!!!!isi igeze ku munsi wayo wanyuma pe!!!!!!!!!

kabira yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka