Rubavu: Ubuyobozi burabeshyuza amakuru avuga ko abagabo banyerezwa
Nyuma y’uko bivuzwe ko mu karere ka Rubavu hari ibikorwa byo kunyereza abagabo n’abasore, ubuyobozi bw’akarere ka Rubvau buvuga ko abagabo n’abasore batanyerezwa ahubwo hafatwa inzererezi kandi zikajyanwa mu kigo ngororamuco.
Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ugushyingo kugera taliki 20/11/2013 abasore 127 bamaze kugezwa mu kigo ngororamuco cya Nyabushongo mu murenge wa Mudende aho bagomba kugororwa kugira ngo bakurwe mu buzererezi.
Bamwe mu bamaze kugezwa muri iki kigo bavuga ko bari basanzwe ari inzererezi mu mujyi wa Gisenyi bakora ibikorwa by’ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge no kwiba, gusa ngo bafashwe n’inzego z’umutekano ku buryo butunguranye bagezwa muri iki kigo.
Umwe yagize ati “nari nsanzwe nkoresha ibiyobyabwenge n’itabi nkumva ko ntabibonye ubuzima bwahagarara, ariko aho nagereye aha maze ibyumweru 3 kandi simbona itabi n’ibiyobyabwenge kandi ubuzima burakomeje, mbona ari intambwe ya mbere yo guhinduka nubwo nizeye ko nzahungukira ibindi byinshi.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan avuga ko iyi gahunda yagiyeho kugira ngo bashobore kugarura mu murongo urubyiruko rwinshi rurimo kwiga imico mibi y’ubuzererezi bamwe bigiramo gukoresha ibiyobyabwenge, kandi ngo abafashwe bose siko bajyanwa mu kigo kuko hari abarekurwa iyo basanze atari inzererezi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bamwe mu basore bashimutwa n’inzego z’umutekano bakajyanwa ahantu hatazwi, ariko umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan avuga ko abafashwe bajyanywa Nyabushongo kugororwa kandi ko abazasubira ku murongo bazasubizwa mu miryango yabo abandi bakoherezwa mu kigo cya Wawa.
Bamwe mu baturage bavuganye na Kigali Today bavuga ko kujyanwa mu kigo ngororamuco atari bibi ahubwo ikosa ryabaye ari ukutamenyeshwa ibikorwa, bakavuga ko kujyana inzererezi Wawa ari amahirwe kuko urubyiruko rugejejweyo rwigishwa imyuga kandi rugashobora gushyirwa ku murongo aho rukura ibitekerezo n’ubushobozi bwo kubaka ejo hazaza biruta ubuzima bari basanzwemo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
AKARERE NTIGASHAKE KUJIJISHA ABENEGIHUGU KUKO UBAZE ABAMOTARI ABIGA KAMINUZA BABABUZE ESE ABO BOSE NINZEREREZI?