Rubavu: Polisi yafashe abinjizaga mu gihugu ibicuruzwa bya magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangari mu mudugudu wa Gasutamo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020 ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu batatu barimo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu.

Abanyamahanga babiri n’umunyarwanda umwe ni bo bafashwe, abandi 9 bariruka baracika. Abafashwe ni Twagirimana Olivier w’imyaka 20, akaba yafashwe hamwe n’abaturage bo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari bo Nicolas Bahati w’imyaka 20 na Aristote Pariala na we w’imyaka 20 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko bafashwe mu ijoro rya tariki ya 05 Nyakanga 2020 ubwo barimo kugerageza kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu banyuze mu nzira zitemewe.

Yagize ati “Bafashwe ari mu gicuku bikoreye ku mitwe yabo ibicuruzwa bya magendu bitandukanye birimo imikebe 24 y’amata ya Nido umwe upima garama 2,500, umufuka wuzuyemo amasashe n’imifuka 9 yuzuyemo amacupa y’amavuta ahindura uruhu.”

CIP Karekezi avuga ko ubwo inzego z’umutekano zari mu kazi bazikanze bahungira mu rugo rw’umuturage witwa Rutagarama Museveni uzwi ku izina rya Murasta ari na we bavuga ko bari babizaniye. Inzego z’umutekano zabakuye muri urwo rugo ku gahato ndetse na Rutagarama na we arafatwa.

Iyi nkuru yatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi iravuga ko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije abaturage ko ubucuruzi bwa magendu butemewe n’amategeko, ikaba ari yo mpamvu abazajya babufatirwamo bazajya bashyikirizwa ubutabera. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose hari abo bazi cyangwa babonye binjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo bwa magendu.

Yakomeje abibutsa ko muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo cya COVID-19 hari umwihariko wo kurwanya abantu bose binjira mu gihugu mu buryo butazwi.

Yagize ati “Bariya bantu ntiwakwizera ko batanduye icyorezo cya COVID-19, ni yo mpamvu bamaze gufatwa bahise bashyirwa mu kato mbere yo kujyanwa gufungwa.
Abaturage turabasaba gufasha inzego z’umutekano kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko banakumira ko hagira uwinjiza COVID-19 mu Rwanda.”

Ingingo ya 199 yo mu mategeko agenga umuryango uhuza ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe mu bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara umushoferi wari uyitwaye agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’Amadorali ya Amerika (US$5000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukujya ababishinzwe bakurikirana neza kuko nyiri modoka ashobora kurengana magedu yatwawe,numushoferi nyirayo arabizi na gato

lg yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

Abitwaza
Koronavirusi bakanyuramunzira zitemewe namatejyeko

Ubuzimabwabo burimukaga
Ubujyirakabiri
Ubwambere
Harimokwandura
Ubwakabiri
Guhomba ayowashoye yose

Abakora majyendo

Harahomwibeshyacyane

Ntago urwego rushinzwi ibyinjira nibisohoka rwijyeze ruhagarara gukora

Ubwijyisubizo njyenabaha nukuyireka bitabayibyo wibucyeko usibyeguhomba ushobora nokuhatakariza ubuzima

Yari ngaboyisonga Bernard murakoze

Ngaboyisonga Bernard yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka