Rubavu: Polisi yafashe abantu 13 barimo kwangiza ishyamba rya Leta

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Kanama na Kanzenze ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2020 yafashe abantu 13 barimo gutema ibiti mu ishyamba rya Gishwati. 11 muri aba bantu bafatanwe ibiti babyashijemo inkwi abandi 2 bafatanwa imbaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko ifatwa ry’aba bantu ryaturutse ku makuru yari amaze iminsi avugwa ko ririya shyamba rikomeje kwangirika kubera abantu baryigabiza bagatemamo ibiti.

Yagize ati "Tukimara kumenya ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufata abantu bajya kwangiza ririya shyamba. Ni igikorwa cyatangiye tariki ya 30 Gicurasi kugeza tariki ya 31, nibwo bari bantu 13 bafatiwe muri ririya shyamba.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko koko iyo ugeze mu ishyamba rya Gishwati ubona ko ryibasiwe n’abaritemamo ibiti. Yavuze ko ibikorwa byo kurwanya abaryangiza bitazahagarara, anasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’abaryangiza.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano tukarwanya abangiza ririya shyamba. Ikigaragara ni uko rikomeje kwangirika ariko ku bufatanye n’abaturage ubu hatangiye ibikorwa byo gufata abaryangiza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko kwangiza amashamba ari icyaha gihanirwa n’amategeko. Anabibutsa ko buri muturage afite uruhare mu kurengera ibidukikije kuko nk’amashyamba ariyo akurura imvura, agatanga umwuka mwiza wo guhumeka ndetse akanafata ubutaka ntibutwarwe n’isuri.

Inkuru Kigali Today ikesha urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda iravuga ko abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka