Rubavu-Musanze: Polisi ikomeje ubukangurambaga mu kwirinda inkongi z’umuriro

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 10 na 11 Werurwe 2020, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro ryari mu karere ka Musanze na Rubavu aho bigishaga abaturage kwirinda inkongi z’umuriro. Ni ubukangurambaga bwibanze cyane mu bigo bihuriramo abantu benshi.

Mu karere ka Musanze tariki ya 10 Werurwe hahuguwe abaturage bari hagati ya 200 na 250, aba babaka ari abaturage bakorera mu isoko rya kijyambere ryo mu karere ka Musanze ndetse n’abakozi bo mu gakiriro ka Musanze.

Kuri uyu wa Kabiri ubukangurambaga bwakomereje mu karere ka Rubavu ahahuguwe abantu bagera ku 192 baturutse mu bitaro by’akarere ka Rubavu, amahoteli yo muri ako karere na bamwe mu bakozi b’akarere ka Rubavu, muri aka karere hanahuguwe abanyeshuri bagera kuri 800 bo muri kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Gisenyi (ULK-Gisenyi).

Ubu bukangurambaga bwayobowe na Senior Superitendent of Police (SSP) Paulin Kalisa, Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi.

SSP Kalisa avuga ko muri iki gihe igihugu kirimo kwihuta mu majyambere aho abantu benshi basigaye bafite umuriro w’amashanyarazi bamwe bagakoresha amashyiga ya Gazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Muri ubu bukangurambaga abaturage bigishwa uko bakwitwara kugira ngo birinde inkongi z’umuriro bakanerekwa uko bakwitabara igihe zibaye.

Yagize ati: “Dukangurira abantu kujya babanza kumenya insinga bazakoresha ku mazu yabo, izikoreshwa mu nzu zo guturamo zitandukanye n’izikoreshwa mu nzu z’inganda. Tukabasaba ko bakoresha insinga zizewe kandi zujuje ubuziranenge, bajya gutanga akazi ku bantu babashyirira umuriro mu mazu bakareba ababyize babifitiye impamyabushobozi zizewe.”

SSP Kalisa yakomeje avuga ko muri iki gihe abaturarwanda benshi barimo gutekera ku mashyiga ya Gazi, muri ubu bukangurambaga abaturage bagaragarizwa uko bagomba gufata iriya Gazi kugira ngo idateza inkongi.

Ati: “Mbere yo kujya guteka abaturage tubasaba kujya babanza kureba ko icupa rya Gazi ridahitisha Gazi, hari igihe umugozi w’icupa uba ufite umwenge bityo Gazi ikaba yasohoka hanze, ibi byateza inkongi. Tubasaba kureba niba ibibiriti bya Gazi bifunze neza, tubakangurira gufungura inzungi n’amadirishya igihe bagiye guteka, ikindi tubasaba ni ugutunga akuma gasuzuma ko hagiye kuba inkongi y’umuriro kakabikumenyesha itaraba ( Gaz detector).”

Abaturage bakangurirwa gutunga za kizimyamuriro zabugenewe bashobora kwifashisha igihe habaye inkongi, kubakoresha amashyiga ya Gazi basabwa kugura izifite Gazi y’ikinyabutabire cya CO2 cyangwa haramuka habaye inkongi bagatosa isume barangiza bakayitwikiriza ku isafuriya yafashwe n’ikibatsi cy’umuriro.

Muri ubu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda iba ifite ibikoresho by’imfashanyigisho aho abahugurwa berekwa ibyo babwirwa ndetse bakanabishyira mu ngiro ku buryo buri muturage ava aho azi uko yazimya umuriro igihe habaye inkongi.

SSP Kalisa avuga ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda y’uko byibura buri muturarwanda yagira ubumenyi mu kwirinda no kurwanya inkongi, ariko ubukangurambaga bukaba bwaratangiriye ahahurira abantu benshi.

Ati: “Ubundi dushaka ko buri muturarwanda amenya uko yakumira inkongi y’umuriro itaraba, ariko igihe yabaye akamenya uko yakwirwanaho igihe ishami ryacu ritaramugeraho ngo rimutabare. Twahereye ahahurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuri n’ahandi kuko bariya bantu baba ari bakuru kandi nabo bashobora kubyigisha abandi basize mu ngo zabo.”

Abaturage bagaragaje ko bishimiye igikorwa cya Polisi kuko bibafasha gusobanukirwa byinshi batari bazi mu kwirinda inkongi z’umuriro.

Mazimpaka Prince, ni umwe mu banyeshuri bo muri kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Gisenyi( ULK-Gisenyi) yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’ubukungu, yavuze ko ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda hari byinshi yabwungukiyemo.

Yagize ati: “Sinari nzi uko bafungura iriya pompe izimya umuriro (Fire extinguisher), batweretse uko umuntu ayifungura akazimya umuriro, kubakoresha amashyiga ya Gazi twabonye uko wakoresha igitambaro gitose ugapfuka isafuriya yafashwe n’ikibatsi cy’umuriro bigahita bizima.”

Muragijimana Christine na we yiga muri ULK-Gisenyi mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’ubukungu, yavuze ko yasobanukiwe ko akenshi inkongi z’umuriro zituruka ku burangare.

Ati: “Twabonye ko hari ukuntu abantu bajya bagira uburangare bakibagirwa kuzimya ibikoresho by’amashanyarazi na Gazi bikaza guteza inkongi z’umuriro. Icyo nkuyemo ni uko ngomba kujya mbyitwararikamo nkabizimya maze kubikoresha, ibi kandi nzabikangurira n’abandi.”

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Mu gihe inkongi ivutse tabaza wihuse utabarwe vuba.” Ariyo mpamvu ahantu hose Polisi irimo guhugura abaturarwanda ibakangurira kujya bayitabaza bakoresheje nimero za telefoni zikurikira: 111, 0788311224, 0788311120.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka