Rubavu: Inzererezi zongeye gukurwa mu muhanda
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko bukomeje igikorwa cyo gukura abana b’inzererezi mu muhanda bagashyirwa mu kigo ngorora muco bazakurwamo bashyirwa mu miryango yabo, abasabistwe n’ibiyobyabwenge bakoherezwa i Wawa.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko iki gikorwa kimaze ibyumweru bibili abafashwe bakajyanwa i Mudende ahashyizwe ikigo bigishirizwamo uburere mboneragihugu kugira ngo abafashwe basubizwe ku murongo utuma bareka ubuzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Akarere ka Rubavu kabarizwamo inzererezi nyinshi hari z’ikora ubucuruzi bw’ibyibano, mu gusukura umujyi wa Gisenyi ubuyobozi bukaba buvuga ko bugomba no kuwukuramo inzererezi ahubwo bakigishwa gukora imirimo.

Iki gikorwa cyatangiranye n’intangiro z’umwaka ngo kizagabanya umubare w’inzererezi mu mujyi wa Gisenyi nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, buvuga ko bugiye guca ingeso y’ubusabirizi yamaze gufata imizi cyane cyane ku munsi wa gatanu aho abantu badafite ikibazo bikora bakazenguruka umujyi basabiriza.
Nyamara ngo abafite ubumuga mu karere ka Rubavu bafite ibikorwa bikomeye aho bakora akazi ko kwambutsa ibicirizwa babijyana i Goma bakoresheje amagare bagendamo kakaba akazi kabatunze ndetse bagatanga akazi aho gusabiriza.
Gusukura umujyi wa Gisenyi kandi ngo bigomba guca abantu bakora ubucuruzi bukorerwa mu muhanda, nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Ruvavu uvuga ko bikorwa mu kubungabunga umutekano w’abaturage.
Yagize ati “hari ikintu gikwiye kwibazwa, umuntu azunguza inkweto 2, 3 ejo ugasanga yashinze butiki ukibaza niba butiki iva mu nkweto cyangwa hari ahandi bayikura, ntitwanze ko abantu bakora ariko bakorere mu mucyo badahungabanya umutekano w’abandi.”

Abaganiriye na Kigali today bavuga ko gucururiza mu muhanda babikora kuko badafite ahandi bakorera kuko isoko ari rito, bakavuga ko isoko rihari bafata imyanya ariko ngo n’iryubakwa rimaze imyaka igera kuri itatu ritaruzura.
Mu gihe hibandwa mu gufata abasore n’inzererezi, mu mujyi wa Gisenyi hagaragazwa umubare munini w’inzererezi z’abagore ndetse zigira n’uruhare rwo gutekera imitwe abagabo mu bikorwa by’ubwambuzi nabo bakwiye kuvanwa mu mujyi ariko ngo ikibazo ni ukubona aho bajyanwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|