Rubavu: Inkuba yakubise abantu 7 umwe yitaba Imana
Inkuba yakubise abantu 7 barimo umwana w’imyaka 3 witwa Uwitonze Sandrine wo mu Kagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiriba ahita yitaba Imana, naho abandi bana 2 bari kumwe ntibagira icyo baba.
Hari mu mvura yaguye mu masaha ya saa saba mu Karere ka Rubavu kuwa gatatu tariki ya 7/1/2015.

Iyi nkuba kandi yakubise urubyiruko ruri mu itorero mu Murenge wa Nyundo bane barahungabana bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Nyundo, harimo abana batatu bavuka mu Murenge wa Kanama n’undi umwe uvuka mu Murenge wa Nyakiriba.
Iyi mvura kandi yanatumye amazu atanu yangizwa n’amazi imwe iragwa mu Kagari ka Kanyefurwe gasanzwe kibasirwa n’amazi avuye mu muhanda wa kaburimbo kubera inzira ziciye nabi, andi mazu ane akaba yangiritse n’ibyari mu nzu abaturage bakaba bari hanze.
Uretse kuba hari amazu atanu yangiritse yamaze kumenyekana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Dukundimana Espérence avuga ko bakireba ibyangiritse no kureba ibifashishwa abaturage bagize ibyago.
Imvura kandi yatumye umuhanda wa Kaburimbo Musanze-Rubavu ufunga iminota 30 kubera igiti kinini cyaguye kikawufunga, cyakora abaturage bashoboye kugikura mu nzira imodoka zishobora gukomeza kugenda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|