Rubavu: Inkuba yakubise abana 2 umwe ahita apfa

Mu Murenge wa Kanama wo mu Karere ka Rubavu, inkuba yakubise abana babiri bavaga ku ishuri, umwe ahita ahasiga ubuzima.

Byabaye ahagana saa munani n’igice, ibakubitira aho bigaga ku ishuri ribanza rya Kanama Catholique. Uwakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe ubuvuzi bw’ibanze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Tuyisenge Annociate, yavuze ko abo bana inkuba yabakubise mu masaha imvura yagwaga muri ako gace.

Yatangarije Kigali Today kandi ko no kuri uyu wa Kabiri, nabwo inkuba yakubise abandi bantu bane bo mu turere twa Rutsiro na Karongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ejobundi nabwo INKUBA yakubise abantu 4 barapfa muli Rutsiro na Karongi.Umwe yamukubise yiryamiye.Niyo mpamvu tugomba guhora twiteguye urupfu.Twakora iki?Hari ibintu 3 imana isaba umuntu wese utuye isi.
1.Imana idusaba kwiga neza bible kugirango tumenye neza icyo idusaba,tugikore (Zaburi 1:1-3).Icya kabiri,imana idusaba kujya mu materaniro ya gikristu (Abaheburayo 10:24,25).Icya 3,imana idusaba gukora umurimo Yesu nawe yakoraga wo kubwiriza abantu ubwami bw’imana (Yohana 14:12).Tukabikora ku buntu tudasaba amafaranga (Matayo 10:8).Tukigana bariya bantu bajya mu nzira bakabwiriza.Cyangwa Pawulo wabwirizaga abantu,akabifatanya n’akazi gasanzwe kugirango abeho.Byisomere muli Ibyakozwe 20:33.Yabohaga amahema akagurisha.Nyamara yari yarize University.Abakora ibyo bintu 3,imana izabahemba kuzuka ku munsi w’imperuka no kubaho iteka muli paradizo.Ufite ikibazo wazabaza baliya bantu babwiriza mu nzira.

Karake yanditse ku itariki ya: 30-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka