Rubavu: Imvura yangije amazu 9 na Hegitari 13 z’imyaka

Imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Kanama na Nyundo, yujuje umugezi wa Sebeya wangiza amazu 9 y’abaturage hamwe n’imyaka ihinze kuri hegitari 13.

Iyo mvura yaguye mu rukerera tariki ya 22 Mata 2020 mu Karere ka Rubavu yangije imyaka irimo icyayi n’ibishyimbo byari bihinze ku nkengero z’umugezi wa Sebeya usanzwe ufite inkomoko mu misozi miremire mu turere twa Ngororero, Nyabihu na Rutsiro.

Mu kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kanama amazu 9 yinjiwemo n’amazi, naho Hegitari 13 z’imyaka zirangirika.

Mu Murenge wa Kanama ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko inzu imwe urukuta rwayo rwasenywe n’amazi y’umugezi wa Sebeya, naho inzu icyenda zinjirwamo n’amazi yawo, ubuyobozi bw’akarere bwemerera abaturage kubashakira amacumbi mu rwego rwo kwirinda ko imvura ishobora gukomeza ikaba yatwara ubuzima bwabo.

Imvura imaze iminsi igwa mu Karere ka Rubavu ishobora kuzagira ingaruka ku musaruro w’imyaka nk’ibishyimbo byari bimaze kuba imiteja kuko bidashobora gukomera.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko imvura yaguye mu Rwanda yahitanye ubuzima bw’abantu 12, hakomereka 18 inangiza amazu 32.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka