Rubavu: Imisongo 4842 y’urumogi yarafashwe

Polisi y’igihugu ifatanyije n’ingabo z’igihugu zikorera muri ako gace yafashe imisongo y’urumogi 4842 mu karere ka Rubavu kuwa mbere tariki 30/04/2012 yasinzwe ahantu n’umuntu utaramenyekana.

Umuvugizi wa polisi Theos Badege ashimangira ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano bwatanze umusaruro mu gufata ibiyobyabwenge no guta muri yombi ababikoresha. Yasabye abaturage kuba maso bagatungira agatoki inzego z’umutekano ahantu hacururizwa ibyo biyobyabwenge.

Polisi y’igihugu irakangurira abantu bose kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru ku gihe ku nzego zishinzwe umutekano ku bikorwa bijyanye no gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge.

Imibare itangwa na Polisi igaragaza ko uturere twa Rubavu na Kirehe tuza ku isonga mu gukoreshwa nk’inzira zinyuzwamo ibiyobyabwenge kenshi na kenshi biva mu bihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya na Congo byerekeza mu mujyi wa Kigali.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka